Archive pour mai 2012

Ese koko yasabye Kagame imbabazi?

Mardi 29 mai 2012

 

fichier pdf IbaruwaIngabireYandikiyeKagame

Ese koko yasabye Kagame imbabazi? mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000000051&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&
Mukomere Theophile Murengerantwari,

twishimiye kubagezaho ubutumwa bukurikira kuko twasanze ari ingirakamaro. Ibitekerezo bikubiyemo si ibyacu bwite cyeretse ari twe twabusyhizeho umukono. Kubera impamvu zo gutunganya impapuro imyandikire y’ubutumwa ishobora kunyurana gato n’ubutumwa uko nyirabwo yabutanze. Niyo mpamvu mu gihe hari igiteye urujijo mwaducaho cyangwa mugasaba nyir’ubutumwa kubagezaho ubutumwa uko bwasaga ku isoko. Akenshi natwe tugerageza gusyhira inyandiko uko yasaga ku isoko mu mugereka iyo bitworoheye.

Dr. Nkiko Nsengimana, aho duherutse mu myigaragambyo imbere ya ambassade y’u Rwanda i Bruseli yo gusaba ko Mme Ingabire yafungurwa kuko azira ubusa, yatwijeje ko ishyaka FDU Inkingi rikorera i Kigali rizakoresha ibishoboka byose ngo ribone ibarwa Kagame avuga ko ari iyo kwemera ibyaha Ingabire yaba yaramwandikiye. Nkiko yatwijeje ko azahita ayidutangariza. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa abashije kutubonera iyo ibarwa no kuyandikaho uko mubisanga hasi icyo ayitekerezaho.

Kagame ntawamurenganya gusoma ikinyarwanda biramugora. Ntaho muri busange muri iyo barwa ya Ingabire kwemera ibyaha. Ingabire yamuhaye ibyubahiro bye uko abyifuza ntiyanyurwa. Kagame we yishakiraga abamuhakwaho undi amusubiza mu kinyabupfura ko ashaka kwikomereza gahunda y’ishyaka yo gufatanya n’abandi kwubaka urwatubyaye. Icyo gisubizo gihanitse muri politiki n’umushinjacyaha we uzi gusoma arashaka kugihindura icyaha. Inda we!

Nyamara Kagame ashatse yarekura Ingabire kuko kumuziza ubusa ahubwo bimwongerera ibibazo aho kubikemura. Inzira y’amahoro FDU yiyemje ni yo iha ikizere abanyanyarwanda benshi nyamara.

V2010

Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012

IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.

mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000000066&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa

Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire barayisabye barayibima. Nta cyaha na kimwe umuyobozi w’ishyaka yigeze yemera ahubwo yari agamije guhumuriza abashobora kuba baratewe ubwoba n’iyi nkundura ya demokrasi cyangwa n’abavuga ko bakomeretse ku mutima kubera amatangazo n’ibiganiro yagiye akora mu rwego rwa politiki. Intumwa za Perezida Kagame zahoraga zisimburana muri gereza aho afungiye zimusaba guhumuriza Perezida n’abantu be. Ntiyabyemeye, niyo mpamvu bamusabiye gufungwa burundu. Kuba ubushinjacyaha bubeshya rubanda ko Madame Ingabire yasabye imbabazi biragaragaza ubuhemu, iyicarubozo, gushinyagura ndetse n’izindi nenge nyinshi zuzuye muri uru rubanza. Kugira ngo duce amazimwe, twiyemeje gutangaza iyo baruwa.

Koko ku wa 06 Ugushyingo 2011, nk’uko muza kuyisomera ku mugereka w’iri tangazo, Madame Ingabire yaranditse ati:

“Muri iyi minsi ndi mu rukiko namenyeshejwe ko nshinjwa ko imvugo zanjye n’inyandiko nasohoye mbere y’uko mfungwa zari zigamije guteranya Abanyarwanda ngo basubiranemo, ndetse no kubangisha ubutegetsi. Izi nyandiko natangaje ahanini zabaga zishingiye ku makuru twahabwaga n’abaturage mu gihugu. Ari nacyo cyatumye mfata gahunda yo kugaruka mu gihugu kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda bose kwubaka igihugu cyacu.

Nyakubahwa muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi. Nta na rimwe nagize icyo ntangaza ngambiriye kugira uwo nambura icyubahiro cyangwa uburenganzira bwe.

(…) Nkaba mbasaba , Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ko mu bushobozi bwanyu no mu bushishozi mufite, mwagena ko nafungurwa, ngasubirana uburenganzira busesuye, ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza guteza imbere igihugu cyacu. (…) ».

Ibinyoma bya Leta muri uru rubanza rwa politiki ni byinshi kandi ni umwera uturuka ibukuru. Ku wa 12 Ukuboza 2011, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Ubugande yabwiye abanyamakuru ko Madame Ingabire yemera byinshi mubyo aregwa, akaba asaba imbabazi ku buryo n’umwunganira yagize isoni akaba yarataye urubanza akiruka akava mu Rwanda. Perezida Kagame muri icyo kiganiro yaravuze ngo nibigaragara ko mu byo avuga harimo ibinyoma ngo bazafate ko atari umunyakuri. Byaje kugaragara ko yabeshyaga kuko kugeza ubu Ingabire ntiyigeze yemera ibyaha, kandi n’abamwunganira Barrister Iain Edwards na Gatera Gashabana bakomeje kuburana kugeza ubwo ku giti cye yafataga umwanzuro wo kuva muri uru rubanza kuko nta butabera.

Umushinjacyaha mukuru mu rwego rw’igihugu, Martin Ngoga, nawe yatangaje inshuro nyinshi ko Ingabire yemeye ibyaha. Ndetse anemera ko bagiranye imishyikirano y’ibanga inshuro ebyiri, ariko akabona itajyanye n’ibyo bifuzaga, bityo bakayihorera.

Nk’uko iyi nyandiko yose ibigaragaza, ntabwo Madame Ingabire yigeze yemera ibyaha ngo abisabire imbabazi ahubwo yiseguye kuwamuhozagaho intumwa zimubwira ko we n’abantu be bakeneye guhumurizwa ngo kuko imvugo za FDU-Inkingi zigamije kubambura ubutegetsi no kubashyikiriza ubucamanza zabakomerekeje ku mutima.

Biragayitse kuba ubushinjacyaha buhindura ibaruwa umuturage yandikiye Perezida wa Republika kugira ngo babone uko bamufunga burundu bamuziza ibitekerezo bya politiki. Ubutegetsi bukora gutyo buba bwashaje. Abaturage bakwiye guhagurukana n’iyonka bagaca ingoyi n’ikiboko.

Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI
Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa.
NB: uwifuza ibisobanuro kuri iri tangazo yahamagara +41799593728, +358407168202

Imigereka iherekeza ubutumwa
MEx_attach Ibaruwa Madame Ingabire yandikiye Perezida wa Republika ( IbaruwaIngabireYandikiyeKagame.pdf )
MEx_attach Itangazo rya FDU ribeshyuza ikinyoma ku ibarwa Ingabire yandikiye Kagame ( ItangazoFDUIngabireYandikiyeKagame.pdf )
Inyandiko tubarangira
MEx_bullet Itangazo rya FDU ribeshyuza ikinyoma cya leta y’u Rwanda ko Ingabire yemeye ibyaha
MEx_bullet Ibaruwa Ingabire yandikiye Kagame
Mme Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru wa FDU Inkingi, yatubereye intwari kumutenguha ni ukuba ikigwari, gusiba inzira yaharuye umenera mu igi ishyaka ryiyubaka mu Rwanda ni ukuba umugambanyi, kumufunga aho guhangana nawe mu bitekerezo ni ukwitandukanya n’ubugabo.
Niba inyandiko tubagezaho zibashimisha hitamo neza hasi icyo wakora ngo zibagereho mwe n’inshuti zanyu biciye kuri email. Ku bansanzwe babona inyandiko zacu, kwongera kwiyandikisha bituma bahitamo neza indimi zose bifuza kuzajya bobona inyandiko zanditswemo.
MEx_bullet Kwiyandikisha cy. kwiyandukuza
MEx_bullet Kurangira inshuti
Abifuza gutanga imfashanyo ikenewe ngo ishyaka FDU-Inkingi n’umukuru waryo tubafashe gukomeza mu nzira batangiye muri 2010 mwacisha amafaranga uko mwishoboye ku rubuga rwashyizweho n’iryo shyaka mukanda hano hakurikira:
mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000000011&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&
Uburyo bworoshye ngo mutange imfashanyo mukoresheje ikoranabuhanga

Mutibagirwa kujya musura site ya FDU http://www.fdu-rwanda.com kuko ari kenshi tumenyera aho umugambi wo kugera ku buyobozi buzira igitugu, ubwicanyi n’uburyarya bigeze.

Twe tubohereje ino nyandiko turi bande?

Turi abanyarwanda biyemeje gukurikiranira hafi amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2010. Na nyuma y’uko amatora afifikwa, abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi bakayakumirwamo, ntitwacitse intege. Inzira yatangijwe n’intwari dushyigikiye muri 2010 tuzakomeza kuyikurikira. Umuntu wese wumvishije umugambi dushyigikiye ashobora kudufasha kuwugeza ku bandi kuko twese hamwe dufatanyije niho tuzabonera igihugu cyacu abayobozi bakunda amahoro kuri buri wese.

Murakoze
Initiative Victoire 2010
postmaster@victoire2010.info
http://www.victoire2010.info

Powered by Rafiki 2.0
Web Public Relations made easy for You

RNC_FDU mu Budage baratumira abanyarwanda mu nama rusange

Jeudi 24 mai 2012

RNC_FDU mu Budage baratumira abanyarwanda mu nama rusange image003image004

FDU Deutschland

Tel.: 0162 4154335

E: eric.bahembera@gmx.de

 

RNC Deutschland

 

Frankfurt, 22.05.2012

 

 

 

Inama rusange y’abanyarwanda i Hannover ku ya 23-06- 2012

 

 

Mu izina ry’ishyaka ryanyu FDU-Inkingi n’umuryango wanyu RNC-Ihuriro Nyarwanda, abahuzabikorwa b’iyo mitwe ya politiki yombi mu Budage bishimiye kubatumira mu nama rusange yayo ya mbere igenewe umunyarwanda wese uharanira cyangwa wifuza kubana n’abandi mu mahoro, haba mu rwatubyaye cyangwa ahandi hose amateka yacu mabi yatumye duhuriramo mu buhungiro.

 

Muri iyo nama tuzahuriramo, usibye kwibukiranya amateka yacu meza duhuriyeho yo kuba twese dukomoka kuri Gihanga, turifuza ko twazungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira:

 

  • Ingabire Victoire Umuhoza n’ubutwari bugomba kuranga abaharanira kugera kuri demokarasi mu nzira y’amahoro
  • Ubufatanye bw’imitwe ya politiki FDU  na RNC mu nzira y‘amahoro
  • ….
  • Amakuru atandukanye

 

Iyo nama iteganyijwe kubera i Hannover ku ya 23-06-2012 guhera saa tanu z’amanywa kuri aderesi ikirikira:

 

KULTUR- und KOMMUNIKATIONSZENTRUM PAVILLON
Lister Meile 4
30161 Hannover

image001

 

image002

Muzaze muri benshi kandi muzazane na bagenzi banyu.

Tubaye tubashimiye.

 

 

RNC-Ihuriro Nyarwanda

Mutamba

FDU-Inkingi

Eric Bahembera

 

Komeza imihigo ntore izirusha intambwe! (Photo du jour)

Mercredi 23 mai 2012

Komeza imihigo ntore izirusha intambwe! (Photo du jour) Intore

Rucagu mu Ikinamico! Le Rwanda n’est jamais tombé aussi bas!!!