Ku ngoma ya Kagame I inyota y’ifaranga ikomeje kwica ubuzima!

Abantu bakunze kubwirwa kenshi ko ntawe ukeza abami babiri. Ntushobora kwiha Imana ngo wihe n’inkotanyi. Bityo umutima wawe uba uri hamwe cyangwa se uri ahandi. Ibiherutse kubera ku mupadiri Hildebrand Karangwa bikwiye kubera abantu bose bishinga FPR akabarore. Ntawe Inkotanyi zitayeho, iyo bibaye ngombwa ko zikugira igitambo ntizireba ngo ukorana nazo cyangwa ko waba warazikoreye byinshi. Ibyashyikiye Padiri Hildebrand ni agahomeramunwa.

Nk’uko bivugwa cyane muri iyi minsi, Padiri Hildebrand aherutse kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi ubwo yari avuye kuri banki. Ntibirasobanurwa neza icyo uruboho rw’amafranga yari avanye kuri banki rwari ruteganyirijwe. Birashoboka se ayo mafranga yari avuye kubikuza yaba ari inkunga z’abagiraneza zari zohererejwe Paruwasi ayobora, ibyo aribyo byose ikibazo gikomeye si aho gishingiye. Icyo umuntu yakwibaza ni iki: Ni nde wari uzi ko Padiri Hildebrand avuye kuri banki amaze gufatayo ikwaca ritubutse? Ninde wari gutinyuka gusakiza Padiri Hildebrand usanzwe uzwiho kuba umuntu wa FPR, ngo atinyuke kumushyiraho iterabwoba kugeza aho amukamukoresha ikinamico riteye isoni bigeretseho no kumwambura amafranga? Kubamenyereye kwitegereza no gusesengura ibikorwa by’inkotanyi, biraboneka ko ari FPR ubwayo yakoze kandi ikayobora iri kinamico.

Hari icyerekana ko ibyakorewe Padiri Hildebrand ntaho bitaniye n’ikinamico zisanzwe riranga Inkotanyi:  Amafato yatangajwe kuri internet avuga ko Padiri yafatiwe mu gikorwa cy’ubusambanyi, arabanza akagaragaza Padiri ari mu ikanzu yera asoma missa, ndetse akanamugaragaza ari muri costume nziza cyane y’umweru ariho atanga conferance. Nyuma amafoto akongera akagaragaza Padiri Hildebrand ari mu mashuka n’umugore. Amwe muri ayo mafoto ahandi agaragaza Padiri asa n’uwambaye ubusa (hejuru), ariko nyamugore uvugwa ko bari kumwe mu buriri we afite imyambaro ye ndetse akindikije n’ibitenge! Ese abantu baba bari muri iyo mirimo idasanzwe, hanyuma nyamugore akagumana imyenda, ubundi umugabo akaba ariwe usigara yambaye ukuri? Andi mafoto agaragaza padiri noneho ari mu myambaro y’umabutura, naho nyamugore akomeje gukindikiza ibitenge bye n’indi myambaro yahoranye mu buriri: Ikimenyetso cyerekana ko padiri yapangiwe, ubundi akabwirwa ku ngufu gufata pause ababimukoreshaga bashakaga!

Ikibazo! Nta wundi mu Rwanda ushobora guhangara Umupadiri wa FPR nka Hildebrand ngo amukoreshe ibikorwa nk’ibyo uretse FPR ubwayo. Ninde muri Rwanda rw’iki gihe, mu gihe ntawe upfuna cyangwa ngo akopfore kabone n’iyo yaba ari inshuti y’uriya mugore uvugwa, watinyuka  umupadiri wa FPR ngo amufatishe pause ziteye isoni kariya kageni!? Biragaragara neza ko kiriya gikorwa kinjira mu rwego rw’ikinamico rya FPR, ahubwo igisigaye kikaba kureba impamvu Inkotanyi zishobora gukora ibintu nk’ibi.

Hari Impamvu nyinshi Inkotanyi zishobora gukora ibikorwa biteye isoni nk’ibi ariko iz’ingenzi umuntu yavuga ni Izi: Muri iki gihe hari abapadiri banenga cyane imikorere y’ubutegetsi bwa FPR. Inkotanyi zishobora gukora igikorwa nka kiriya zigira ngo ziteshe abapadiri isaro mu maso y’abanyarwanda, dore ko zisanzwe zinyura n’izindi nzira nyinshi ngo zibacecekeshe bikaba iby’ubusa. FPR ishobora gukora ibyo kandi igira ngo irangaze abantu batekereze ku bibazo by’amafuti mu gihe ikomeje imigambi yayo mibisha. Ishobora no kubikora nanone igira ngo ikomeze intego yazo yo gucecekesha Kiriziya gatolika ngo itita ku bibazo byo guhohotera abaturage bikorwa n’ubutegetsi. Mu minsi ishize hari minstri wa FPR wegujwe n’amafoto ateye isoni kuri internet. FPR ishobora kwibwira ko itangaje amafoto ateye isoni ku mupadiri byahungabanya Kiliziya gatolika igaherukiraho aho kubumbura umunwa. Ishobora no kubikorera kugira ngo abayirwanya batazongera kwizera abapadiri babafasha kwamagana ibikorwa byayo. Ibikorwa nk’ibi inkotanyi zabikoze kenshi, si iki gihe rero zaba zibyize bwa mbere. Utarabonye Inkotanyi zigandagura abasenyeri ba kiriziya gatolika, utarabonye Inkotanyi zigandagura ku manywa y’ihangu Padiri Ignace Mubashankwaya, umututsi w’umucikacumu ukomoka mu Bisesero, ashobora kwibeshya ngo Inkotanyi zishobora gusubira inyuma mu bukozi bw’ibibi iyo zifite icyo zishaka kugeraho!

Ibyabaye kuri Padiri Hildebrand nibibere uwihaye Imana wese akabigerekaho kwiha Inkotanyi akabarore. Inyiturano ya FPR ni nk’iya shitani. Padiri Hildebrand azwi kuva mu iseminari hose nk’umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro kandi akamenya kubanira neza abandi. Ariko umudeli wo gushyigikira Inkotanyi buhumyi agomba kuba atari yarashoboye kuwusimbuka kimwe n’abandi bagenzi be benshi baguye muri uwo mutego. Abo bose bashyigikira FPR buhumyi ibintu nk’ibi bibabere ikimenyetso ko udashobora gusezeranira Imana  gufasha abaturage ngo ubigerekeho no gushyigikira uhoza abo baturage ho igitugu n’ubugiranabi burenze.

Inkotanyi ntizigira inshuti kuko ari agatsiko k’abantu bake biyemeje ubugaranabi bakoresheje abandi. Uzishinga wese ari mu kiliziya uburi kera ziba zizamuzunguza, zikamuzengana zikazamutura mu mushito! Kubera iki? Inkotanyi ni inzirwa, zirusha inzigo inzika! Zizira Kiliziya y’Imana nk’uko umuriro uzirana n’amazi. Uwazihaye ari mu Kiliziya ntizibuza kumukoza isoni iyo biri mu nyungu zazo! Abanyarwanda, cyane cyane Abihayimana, bakwiye guhagurukira kwamagana ubugiranabi bwa FPR batajenjetse, bitabaye ibyo FPR izasiga igihugu cyose icyubitse kandi itarobanuye ngo uyu ni uwayo cyangwa si uwayo. Hasi aho hari inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Igihe, abasomyi bashobora kuyisesengura bakaba babasha kuyigiraho igitekerezo bwite uko bumva iki kibazo.

La Rédaction, Le Médiateur

****************************

Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore


Yanditswe kuya 5-06-2012 – Saa 15:06′ na IGIHE

Karangwa Hildebrand, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhina muri Diyosezi ya Kabgayi, yafotowe aryamanye n’umugore wibana ufite umwana umwe, ibi bikaba byarabereye mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw’uwo mugore.

Amafoto yatangiye gusakara kuri internet, amwe aragaragaza Padiri Karangwa w’imyaka 47 y’amavuko uri mu mashuka hamwe n’umugore umuri iruhande ; amazina ya nyayo y’uyu mugore ntiturabasha kuyamenya.

Mu gushaka kumenya ukuri ku by’aya mafoto, IGIHE yagiranaga ikiganiro ku murongo wa telefone n’umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aduhamiriza ko koko ubuyobozi bwa Kiliziya iby’iki kibazo bukizi ngo kuko bohererejwe e-mail ikubiyemo amafoto agaragaraho Padiri Karangwa.

Uwo muyobozi muri Kiliziya yagize ati : “Nahamagaye Padiri Hildebrand mubaza iby’aya mafoto, ambwira ko ibyamubayeho ari abatekamutwe babimukoze, ngo kuko bamusanze ari kumwe n’uriya mugore, maze ngo bamushyira icyuma ku ijosi, batangira kumutegeka ibyo akora, ubundi bagafotora.”

Yakomeje agira ati : “Yambwiye ko nyuma abamufotoye bamwatse amafaranga miliyoni icumi kugirango batazabishyira ahagaragara, nyuma arayabaha, nyuma bamwaka andi miliyoni eshatu, ariko baranga bayashyira ahagaragara.”

Uyu muyobozi yadutangarije ko abafashe ayo mafoto ndetse n’uyu mugore kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera ndetse n’imanza zabo zaratangiye kuko kuri ubu bakatiwe iminsi mirongo itatu y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.

Hagati aho ariko, ubutumwa bwakomeje guhererekanywa kuri internet bukubiyemo amafoto ya Padiri Karangwa n’umugore baba bari kumwe, ubutumwa buyaherekeje bugaragaza ko Karangwa yafotowe n’usanzwe ari umukunzi w’uwo mugore wabaguye gitumo yitwaje camera nyuma yo kuribwa akara n’umuntu warumubwiye ko umukunzi we ari gusambanywa na Padiri.

Hagati aho ariko andi makuru aremeza ko Padiri Karangwa yagambaniwe n’uyu mugore, wumvikanye n’umukunzi we ko mu gihe aba amaze kugera mu buriri, ahita amubipa bityo akabagwa gitumo, bikamera nk’aho abafashe, nyuma y’aho bakazagenda bamwaka amafaranga mu rwego rwo kugirango hatagira ikimenyekana.

Ikindi twabashije kumenya ni uko Padiri ariwe waba yarajyanye aba bamufotoye mu nzego za Polisi, dore ko kuri ubu abakurikiranwe ari batatu aribo uyu mugore, inshutiye banabyaranye, ndetse na mukuru w’uyu musore wari waje kumufasha muri iki gikorwa.

Twagerageje guhamagara Padiri Karangwa Hildebrand ngo atubwire icyo atekereza kuri ibi bimuvugwaho ndetse anadusobanurire byinshi ku ifatwa ry’ariya mafoto, dusanga umurongo we wa telefone ufunze.

Twabibutsa ko ubusanzwe abapadiri mbere yo kugezwa kuri iyo ntera babanza gusezerana kuzaba imanzi ubuzima bwabo bwose, kuburyo kiriza ko umupadiri ashaka cyangwa aryamana n’umugore.

Ku ngoma ya Kagame I inyota y'ifaranga ikomeje kwica ubuzima! mushikiwabo9

Padiri Karangwa Hildebrand ari gutanga ijambo mu nama i Muhanga mu mwaka wa 2011
mushikiwabojj-0568f

Padiri Karangwa Hildebrand ari kumwe n’umugore baguye mu kantu nyuma yo kugubwa gitumo n’uwabafotoye
mushikiwabojjd-e7ce2

Padiri Karangwa ari kumwe n’umugore mu buriri

Foto : IGIHE, Internet

Laisser un commentaire